Events News

INTEKO RUSANGE YA 14 Y’IHURIRO RY’IBIGO BY’IMARI ICIRIRITSE MU RWANDA (AMIR)

Ku wa Gatanu Tariki ya 02 Ukuboza, 2022 kuri RICEM hahoze hitwa centre Iwacu ku Kabusunzu, habereye Inama y’Inteko Rusange ya 14 y’Ishyirahamwe  ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR), ikaba  ihuza abanyamuryango bose ba AMIR ndetse ikanatumirwamo  n’abafatanyabikorwa batandukanye  ba AMIR barimo BNR, AFR, BK-Capital n’abandi.

Iyo nama yize ku bintu bitandukanye harimo:

  • Kwemeza abanyamuryango bashya (4);
  • Kwemeza raporo zitandukanye (Ishusho y’umutungo yo kuwa 31/12/2022, raporo y’ubugenzuzi ndetse na raporo z’ibikorwa);
  • Kuzuza imyanya y’abagize inama y’ubutegetsi 
  • Ibintu n’ibindi 

Muri iyi nama kandi hagaragajwe umuyobozi mushya wa AMIR ariwe Bwana Jackson KWIKIRIZA, ndese hanerekanwa ku mugaragaro abari bamaze  gutorwa mu  nama y’Ubutegetsi ya  AMIR, Chairman ariwe Bwana GATERA Damien ndetse n’umwungirije ariwe Madamu DUSHIMIMANA Grace. Hanerekwa kandi Bwana Kavugizo Kevin watowe n’Inama y’Ubutegetsi kuba Umujyanama wayo wihariye.

Madamu MUKARUMONGI Liberata, Intumwa ya Banki nkuru y’Igihugu (BNR), yakomeje ashimira ibikorwa AMIR iri kugeza ku banyamuryango bayo birimo ubuvugizi ku mbogamizi zitandukanye ibigo by’imari iciriritse bigenda bihura nabyo ndetse no kubageza ku iterambere ry’ikorana buhanga mu mikorere yabyo, anashishikariza gukomezanya umurava umushinga w’Ikoranabuhanga mu zindi Saccos (Non-Umurenge Saccos).

Umuyobozi wa AMIR mushya Bwana Jackson Kwikiriza  yafashe ijambo ashimira Inama y’Ubutegetsi ndetse n’Abanyamuryango ikizere yagiriwe bakamushinga imirimo yo kuyobora AMIR nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa. Yaboneyeho no gusaba Abanyamuryango gukomeza gutanga imisanzu yabo muri AMIR  ku gihe kugirango ibashe gukoreshwa mu bikorwa yagenewe nta mbogamizi.

Bwana Kavugizo Kevin, waje ahagarariye MINECOFIN akaba ari nawe Mushyitsi Mukuru, mw’ijambo risoza yashimiye AMIR ibikorwa byayo ikorera Abanyamuryango kugirango Urwego rw’Imari Iciriritse mu Rwanda rutere mbere kandi rukore kinyamwuga. Yasabye AMIR gukorana hafi na MINECOFIN kugirango hagaragazwe ibikenewe harimo no kugira uruhare  mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza angenga urwego rw’imari icirirtse “New national microfinance Policy” mu rwego rwo gukemura ibibazo bikigaragara mu rwego rw’imari iciriritse mu Rwanda. Yasoje asaba abanyamuryango ndetse n’abafatanyabikorwa ba AMIR kuyishyigikira kugirango bubake urwego rw’ibigo by’imari iciriritse rukomeye (strong microfinance sector).  

AMAFOTO:

Bwana Kavugizo Kevin, intumwa ya MINECOFIN

Madamu MUKARUMONGI Liberata, Intumwa ya Banki nkuru y’Igihugu (BNR)  

Bwana GATERA Damien, Uhagarariye inama y’Ubutegetsi ya  AMIR (Chairman)Bwana Jackson KWIKIRIZA, umuyobozi wa AMIR hamwe n’abandi bayobozi b’ibigo by’imari

Related posts

Recruitment of Senior Program Manager for the RFL3 project

amir.rw

AMIR IT SHARED INFRASTRUCTURE REQUIREMENTS& SPECIFICATIONS

amir.rw

MFIs in Rwanda visited Grooming Centre to Learn about CPP certification process

amir.rw

Leave a Comment