Events News

UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA WA AMIR BWANA Aimable NKURANGA, YASEZEWEHO KUMUGARAGARO

Ku wa 31 Kanama, 2022, muri Legend Hotel habereye umuhango wo gusezera ku Munyamabanga Nshingwabikorwa wa AMIR (Executive Director), wasezeye kumirimo ye ku bw’impamvu ze bwite.

Uwo muhango wari witabiriwe n’Abayobozi Bakuru b’Inama Nkuru ya AMIR (AMIR Board) ndetse n’istinda ry’abakozi ba AMIR, aho habanje kubaho igikorwa cyo kwiyakira ku bitabiriye uwo muhango, nyuma habaho umwanya wo gushimira umuyobozi mu gihe kigera ku myaka 4 n’igice amaze ayobora iri huriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (Association of Microfinance Institutions in Rwanda).

Umuyobozi uhagarariye Ibikorwa muri AMIR , Bwana Jackson KWIKIRIZA, yafashe umwanya mu izina ry’abakozi bose ba AMIR, wo gushimira Umuyobozi (Aimable NKURANGA) uburyo yahagaze ahakomeye mu kuyobora AMIR, akabasha kuyobora abakozi bose mu bwenge no mu bushishozi bwinshi kugirango ikigo gikomeze gukora neza, ndetse akanagaragaza ubudasa mu bikorwa bitandukanye kugeza aho asoreje imirimo ye yo kuyobora AMIR.

Uhagarariye Inama y’Ubutegetsi, Madame  Dative NZASINGIZIMANA, nawe yafashe umwanya wo gushimira cyane Aimable NKURANGA, uburyo yayoboye iri huriro neza mubihe bitandukanye, akaba abashije kujya mu zindi nshingano akiri inyangamugayo mu byo yakoraga. 

Bwana Aimable NKURANGA, nawe yafashe umwanya wo gushimira cyane inama y’ubutegetsi ya AMIR uburyo bakiriye icyifuzo cye cyo gusezera kandi anabashimira uburyo bakoranye neza nta makemwa. Yakomeje ashimira abakozi ba AMIR muri rusange agaragaza uruhare rwa buri muntu, ubwitange, ubunyangamugayo, ubunyamwuga ndetse no gukorera mu mucyo byabaranze, mugihe cy’imyaka 4 n’igice amaze ayobora iri huriro, ibyo bikaba byaramufashije gusohoza inshigano ze neza.

Umuyobozi wa Komite Nkemurampaka, Bwana Ignace MUSANGAMFURA, yakomeje gushimira cyane Bwana Aimable NKURANGA, ku miyoborere myiza yamuranze, ubudasa ndetse n’ubunyangamugayo mukazi ke. Urwego rw’imali icirirtse mu Rwanda ruracyafite imbogamizi zitandukanye ibivuze ko bisaba ubwitonzi n’ubwitange gukorera uru rwego byumwihariko AMIR. 

Uyu muhango washojwe n’ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi ucyuye igihe, Bwana Aimable NKURANGA ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa wagateganyo Bwana Jackson KWIKIRIZA babifashijwemo n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi Madamu Dative NZASINGIZIMANA, basoza banifuriza Bwana Jackson KWIKIRIZA ishya n’ihirwe mu nshingano nshya ahawe.

Hanafashwe amafoto atandukanye.

AMAFOTO:

UMUHANGO W’IHEREREKANYA-BUBASHA

UMUHANGO WO GUTANGA IMPANO Y’ISHIMWE

UMUYOBOZI Aimable NKURANGA avuga ijambo ryo gushimira

 

UMUYOBOZI Chairperson avuga ijambo ryo gushimira

Umuyobozi mu nama nkemurampaka ashimira 

Uhagarariye Abakozi avuga ijambo (Amafoto)

KWIYAKIRA

ISENGESHO RYO GUSEZERANAHO

AMAFOTO Y’URWIBUTSO

Related posts

Exchange Visit for Saving and Credit Cooperative Union League of Tanzania (SCCULT LTD) in Rwanda

amir.rw

MICROFINANCE TECHNOLOGY SUMMIT 2023

amir.rw

IT Equipment Technical Specifications

amir.rw

Leave a Comment